Hoziana songbook · Song 34

MWAMI YESU MBONEZA

Musical keySolScriptureAbaroma 7:20-22Archive statusComplete
Full lyrics4 sections

Mwami Yesu umboneze
Muri iyi si njyewe ndi umwimukira
Mfite ibindushya mu mubiri ndakwinginze
Mwami ubineshereze /2

Nifuza gukora ibyiza ibibi bikanza imbere,
Ariko ndashima Imana nzajya nesha kubwa Yesu,
Ni we uzajya aneshereza, ari iburyo bw’Ihoraho

Kubaho kwa-njye mu iyi si
Igihe ki-nini ni icy’imiruho
Mwami Yesu mpumuriza
Kugira ngo ntava mu nzira yawe /2

Nkuramburi-ye amaboko
Ndakwinginze Mwami unyiyoborere
Njyewe ubwanjye sinshobora
Kunesha imiyaga ya wa mugome /2

MWAMI YESU MBONEZA — lyrics | Hoziana Choir