Hoziana songbook · Song 55

MWUKA WERA

Musical keyReScriptureZekariya 4:6Archive statusComplete
Full lyrics4 sections

Gabo: Mwuka Wera we ngwino tujyane
Mfashe urugendo ngiye mu ijuru
Mperekeza mu nzira nyuramo
Dore tugeze ku mugoroba w’isi
Bose: Umwami antumye mu murimo we
Ngwino tujyane tuzakorane
Nzajya ndirimba mvuge ubutumwa
Nawe uzajya ukomeza ibyo nkora byose

Gore: Mbatiza mu Mwuka Wera unyuzuze imbaraga,
Bose: Mvuge mu ndimi nshya mpanure nkore ibitangaza,
Gore Mbatiza mu Mwuka Wera unyuzuze imbaraga,
Bose: Binkorere nk’uko wabikoreye abakera.

Gabo: Cana umuriro mu mutima wanjye
Uhore waka ubudatuza
Unkoze ikara ryaka ku munwa
Unkoze ikara ryaka ku rurimi
Bose: Ndi hano Mwami noneho ntuma
Umwuka Wera azanshoboza
Azajya amvuga Ku Mana Data
Azajya ansabira nkiri hano mu isi.

Gabo: Mwuka Wera we nkomeza cyane
Ungire nk’ibuye ry’urutare
Njye gutarura abazimiye
Mbagarurire Umwami wababambiwe
Bose: Muri cya gitondo cy’umuzuko
Mwuka Wera we uzanzamure
Nzasanganire Yesu wankunze
Ubwo azaba aje kunkura muri iyi si

MWUKA WERA — lyrics | Hoziana Choir