Hoziana songbook · Song 5

MWAMI WANJYE

Musical keySolScriptureAbafilipi 4:13Archive statusComplete
Full lyrics4 sections

Mwami wanjye ndi umukene pe,
Ntacyo nakwishoboza
Umfate ukuboko unyobore;
Maze uzangeze iwawe. /2

I.Iyi si ndimo si ho iwacu, ahubwo ndi umugenzi,
Ndamaranira gakondo nshya ubu yanshyizwe imbere.

II.Yewe Murinzi ngaho tubwire aho igihe kigeze,
Ese uhamanya n’Umwuka Wera, ko tugeze imuhero.

III.Yesu Mukiza Mwami w’abami, akira ibyanjye byose
Umpe kugukurikira hose, maze uzangeze iwawe.