Hoziana songbook · Song 68

MURINZI WE

Musical keyReScriptureYesaya 21:11Archive statusComplete
Full lyrics5 sections

Iwacu se ni Imuhero /6

Gabo: Murinzi we menyesha igihe iwacu se ni imuhero ?
Gore: Ati: ‘‘ijoro ryijimye cyane buracya hanyuma’’.
Gabo + Gore: Ntukarire ukomeze nturorere kwiringira
Kugeza igihe uzagerayo ku munsi uhoraho.

Gabo: Murwanyi we cyo mbwira nawe ansubiza yitonze ati:
Gore: ‘‘Dore urugamba ruzashira guma mu ntambara’’ Gabo & Gore: Ntubabare wihangane wireka imirimo yawe Tuzabona igihembo cyiza nidutabaruka.

Gabo: Ndacyabaza ibyaremwe byose binsubiza bitya biti:
Gore: “ Iyi si yacu iza gushira haze indi ihoraho’’
Gabo &Gore: Umenye ibyo bimenyetso bigaragaza kuza kwe Kandi ibyaremwe uko bingana byiteze impanda ye

Twishime mu mitima yacu kuko imuhira ari hafi
Duhumure tuzaruhuka tutakibabara /3
Ntukarire tuzabana ibyago bizashiraho
Ntituzaburayo amahoro kwa Yesu mu ijuru