Hoziana songbook · Song 133

HARIHO UMUSOZI

Musical keyRe#ScriptureYohana 19:17Archive statusComplete
Full lyrics5 sections

Gabo: Hariho umusozi witwa Gologota
Ni ho bajyaga babamba abantu b'ibivume
Gore: Umwana w'Imana uzira inenge
Ni ho bamujyanye bajya kumumanika /2
Bose: Ni we wambabariye, ni we wancunguye
Kubwa kavukire yanjye nari uwo gucirwaho iteka
Nk'abandi bose /3

Gabo: Yesu abwira abigishwa be ati: “tujye i Yerusalemu
Aho ibyahanuwe bizasohorera’’ /2
Bose: Umwana w'umuntu azagambanirwa, azababazwa
Ariko ku munsi wa gatatu azazuka /2
Yacunguriye abantu Imana, yatwunze na Data
Yakinguriye abera rwa rurembo rwo mu ijuru /2
Imitima yuzuye umwijima
Wayibereye urumuri ibona umucyo
Abatari ubwoko waduhaye umugabane mu ijuru
Twizeye y’uko uzagaruka kutujyana /2

Nuko rero mumaranishe imibabaro
Kubwirana y’uko Yesu azagaruka
Abarira mwese nimukomere
Yesu twiringiye azagaruka /2

Gabo: Azaza amareho imibabaro
Yashenguye imitima yacu
Isezerano ry'uko azagaruka
Turarigendana mu mitima yacu /2

Bose: Nuko rero mumaranishe imibabaro
Kubwirana y’uko Yesu azagaruka
Abarira mwese nimukomere
Yesu twiringiye azagaruka /2