I.Gore: Aheza.......mu ijuru ....tuzahu-rirayo bagenzi /2
Bose: Hariho indi si nziza cyane twasezeranijwe n’Imana;
Tuyitegereje twizeye kuko Data ayidufitiye
Gore: Nzamumenya nzamumenya
Nzaba mpagaze imbere ye nyuzwe,
Nzamumenya nzamumenya
Mbonye inkovu zo mu biganza bye
II.Bose: Tuzaririmbira mu ijuru indirimbo z’abakijijwe
Ntituzongera kubabara tuzashira agahinda kose
III.Gore: Nzanezerwa nimbona ubwiza bwo mu maso he,
Kandi sinzasiba kumushimira urukundo n’imbabazi
N’ubuntu byatumye nanjye ambonera ikibanza mu ijuru
IV.Gabo: Data tuzamusingiriza ubwo buntu yatugiriye
N’urukundo rwe n’imbabazi n’imigisha ajya atwungukira /2
Bose: Aheza mu ijuru tuzahurirayo bagenzi /4 Tuzahurirayo bagenzi /3
