Ubwo Yesu yari hejuru mu mpinga
Y' umusozi muremure w' imyerayo
Yitegereza Yerusalemu
Umurwa mwiza warimbishijwe.
Hari mu gihe Isiraheri yose
Yiteguraga ibirori bya Pasika
Hagati mu mirima y'imizabibu
Hari hadendeje amahema yabo bagenzi /2
Birataga iby’inkomoko yabo
Birataga iby'ishyanga ryabo
Amaso yabo yarebaga ibiri hafi
Bakibeshya amahoro asendereye
II.
Gore: Nubwo byari bimeze bityo
Yesu we yarariraga
Yashavuzwaga na bene Yakobo
Banze kumvira intumwa n'abahanuzi /2
III.Gore: Dore iminsi irashira yihuta
Ndetse dusohoye mu bihe birushya
Gabo: Benshi bibagiwe uwabacunguye
Mbese tuzarokoka dute umujinya w'Imana /2
Bose: / Ibyo twakwirata byose ni ubusa
Niba twirengagije agakiza twahawe /2
Nicyo gituma benedata bera
Dufatanije guhamagarwa kwera
Dukwiriye gutekereza Yesu
Nk’umutambyi mukuru
W’ibyo twizera tukabihamya. /2
