Hoziana songbook · Song 48

YEWE WA SI WE

Musical keyMiScriptureIbyahishuwe 12:12Archive statusComplete
Full lyrics5 sections

Gore: Yewe wa si we, yewe wa si we, yewe wa si we eh
Wagushije ishyano, ubwo Satani yakumanukiraga
Gabo: Yateranije abantu n’Imana, ashaka kubicisha
Kuko uhereye, mbere na mbere, Satani akora ibyaha
Hiiiiiiiiii, hiiiiiiiiiiii
Aaaaaaaa, aaaaaaaa
Gabo: Yazaniye ibyaremwe urupfu
Yazaniye ubutaka kuvumwa
Gore: Yazaniye abagabo imvune
Yazaniye abagore imibabaro
Hiiiiiiiiii, hiiiiiiiiiiii Hiiiiiiiiii, hiiiiiiiiiiii

Bose: Edeni ya ngobyi nziza cyane
Umunsi Satani ayigeramo
Yambuye ubwiza Adamu na Eva
Atuma bagusha ishyano
Yashutse umutima wa Kayini
Maze yica murumuna we Abeli
Yatumye abantu bo kubwa Nowa
Barimburwa n’umwuzure.

Yatumye Gehazi abeshya shebuja
Amaze kumuvuma asesa ibibembe
Ananiya na Safira babeshya Imana
Satani ni we watumye barimbuka
Yatumye Yezebeli yicisha Naboti
Amuziza uruzabibu rwa gakondo ye
Ni we watumye Yuda agambanira Yesu
Amuhemba kwimanika.

Gore: Ariko noneho mwese muhumure
Bose: Umucunguzi Yesu yarabonetse
Gabo: Nimubaze Yohana umubatiza
Bose: Yamubatirije muri Yorodani
Gore: Nimubaze Mariya Magadalena
Bose: Yaramwiyeretse amaze kuzuka
Gabo: Nimubaze Pawulo witwa Sawuli
Bose: Bahuriye mu nzira ajya i Damasiko
Gore: Nimubaze na Yohana intumwa ye
Bose: Yamubonekeye ku kirwa Patimo

Gabo: Ibiti byo mu mashyamba /2
Nibiririmbire hamwe /2
Imisozi n’udusozi /2
Bituragare byishime /2
Musase imyenda mu nzira /2
Muzane na ya ndogobe /2
Mureke mwene Dawidi /2
Abe ari we uyigendaho /2
Gore: Uwaje kuducungura /2
Yanesheje cya kiyoka /2
Ubu ni we uri ku ngoma /2
Ni we mutware dufite /5

YEWE WA SI WE — lyrics | Hoziana Choir