Hoziana songbook · Song 97

UMWUKA W’UWITEKA

Musical keyMiScriptureYesaya 11:2Archive statusComplete
Full lyrics5 sections

Umwuka w’Uwiteka /2
Umwuka w’Uwiteka hamwe nanjye
Umwuka w’Uwiteka /3 ari hamwe nanjye
Umwuka w’Uwiteka /3 hamwe nanjye

Gabo: Mwuka Wera aduha imbaraga
zo kuvuga ubutumwa dushize amanga
Mwuka Wera aduha imbaraga
zo kuvuga ubutumwa tudatinya
Basse: Dore ibisarurwa bimaze kwera
Bose: Mbese abasaruzi bo barava hehe ?
Abantu b’Umwuka ngo basarure
Abantu buzuye Umwuka w’Imana
( Nimuze tujyane tubisarure) /2

Gabo: Abamisiyoneri bo barava hehe ?
Ngo bave mu Rwanda bakwire hose
Isi ibari imbere n’ibihugu byayo
Umurima wuzuye ibisarurwa
Bose: Umurima wuzuye ibisarurwa

Gore: Abapasitoro bo barava hehe ?
Bo kuba ibitambo byera bishimwa
Kuki murebana kandi mu Egiputa
Umurima waho umaze kwera
Bose: Umurima waho umaze kwera
Gabo: Dore ibisarurwa bimaze kwera
Bose: Mbese abahanuzi bo barava hehe ?
Abungeri, abigisha bo barava he ?
Ngaho ni mwinginge nyir’ibisarurwa
( Yohereze abakozi mu murima) /2
Gabo: Mwuka Wera aduha imbaraga
Zo kuvuga ubutumwa dushize amanga
Mwuka Wera aduha imbaraga
Zo kuvuga ubutumwa tudatinya
Gabo: Nzajya mbwiriza, nzajya nigisha
Nzajya mbwiriza, murikire imfungwa
Mbe amaso y’impumyi, nshimishe abakene
Umwuka w’Uwiteka hamwe nanjye
Bose: Nzajya nigisha, nzajya mbwiriza
Nzajya nigisha murikire imfungwa
Mbe amaso y’impumyi, nshimishe abakene
Umwuka w’Uwiteka hamwe nanjye

Umwuka w’Uwiteka /2
Umwuka w’Uwiteka ari hamwe na njye
Umwuka w’Uwiteka /2
Umwuka w’Uwiteka hamwe na njye