Hoziana songbook · Song 117

UMUHAMAGARO

Musical keyFaScripture2 Petero 1:10Archive statusComplete
Full lyrics4 sections

Umuhamagaro wawe nawemeye
Wa munsi nihana ibyaha byanjye
Wantoreye kuba icyitegererezo
No kwagura ubwami bwawe mu isi
Urugaga rw’abagukoreye bose
Rufatanya n’ibyaremwe byose
Turaniha tuti: ‘‘Mwami Yesu uzaze
Udukure mu nzu zizasenywa’’

Ndamaranira aho dutanguranirwa
Ngo nsingire igihe cy’iteka
Nzava mu ruganda meze nk’izahabu
Hanyuma nzambikwa ikamba ryanjye /2

Naragukoreye kuva ndi umusore
None ncagashije imyaka yanjye
Nzakomeza nguhamye ntacyo nikenga
Nubwo nyura mu nzira iruhije
Ubwo uzahamagara abakunzi bawe
N’aho naba ndyamye mu gitaka
Nziko nzakanguka ubutazongera
Kujarajarira muri iyi si

Urukundo rurakomeye nk’urupfu
Rutuma nkwizera ntakureba
Rwatumye unshyiramo Umwuka mwiza w’Imana
Akambamo ngafatanywa na we
Nemeye ko igikombe wanywereyeho
Y’uko nanjye aricyo nzanyweraho
Nzabatizwa umubatizo wabatijwe
Ngo dupfane kandi tubaneho