Turi hafi yo kuzabona Yesu,
Aje kujyana umugeni wamwemeye
Azareba imyambaro y’umugeni
Ariyo mirimo yo gukiranuka
Mugeni wa Yesu witegure
Ari hafi yo kuza kutujyana
Mu byicaro byiza byo mu ijuru
Byateguriwe abamwizeye bose
Iyo umugeni amaze kwemera umukwe
Aba azi ko ariwe bazabana iteka
Akamenya ko asize se na nyina
Akabana n’umukwe we iteka ryose
Buzaba ari ubukwe buruta ubwo mu isi
Kuko buzatahwa n’abamarayika
Nabo bazaba bafite amatsiko
Yo kureba uwo mugeni wa Yesu
