Ukuvuka kwa Yesu uu, kwabaye igisubizo
Ku kibazo cy’umuntu wari uwo kurimbuka
Satani yaramucumuje eh amutanya n'Imana
Yesu ashimwe we watwunze n'Imana
Gabo: Abahanuzi barahanuye
Ukuvuka kwe bategura imitima bati:
Bose: ‘‘Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda
Ni ukuri nturi muto, mu midugudu ya Yuda
Kuko dore muri wowe hazaturuka umutware
Uzaragira ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli’’
Umwuka w’Uwiteka azaba ari kuri we
Umwuka w'ubwenge n'uw’ ubuhanuzi
Umwuka wo kujya inama n’uw'imbaraga
Uwo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha /2
Ntazatongana ntazasakuza
Urubingo rusadutse ntazaruvuna aa
Urumuri rucumba ntazaruzimya
Ahubwo azaca imanza zitabera /2
Balamu yamuvuzeho ati: “ndamureba ariko si ubu
Dore ndamwitegereza, ariko ntandi hafi
Inyenyeri izakomoka mu rubyaro rwa Yakobo
Kandi inkoni y’ubwami izaboneka mu Isirayeli’’ /2
Twishime tunezerwe eeh Noheli nziza kuri twese
Ntacyo tukibaye Umukiza yavutse /2
Twabonye umuhuza wacu n'Imana
Abakene n'abakire twese tunezerwe
Abakene n'abakire twese tumwakire
Twabonye umucunguzi
Twabonye umucunguzi /4
