Uko yagiye /4
Niko azagaruka /4
Gore: Bagabo b’i Galilaya, kuki mureba mu ijuru ?
Dore Yesu ubakuwemo, akaba ajyanywe mu bicu
Uko agiye mu murora, niko azagaruka.
Bose: Uko agiye mumurora, niko azagaruka
Mwami wo kwizerwa kandi w’ukuri
Wasize ukongeje umuriro ku isi,
Waratse cyane uhinduka uruganda
Benshi banyuzemo baratunganwa
Abagabo wasigiye umurimo
Barinze neza ibyo wababikije
Bemeye kureka imibiri yabo
Bicwa urupfu rubi babaguhora
Gabo: Petero, Pawulo, Yakobo, Tomasi
Bose: Barenganirijwe ubutumwa bwiza
Gabo: Polikalipo na Peripetuwa
Bose: Barenganyirijwe ubutumwa bwiza
Gabo: Husi na Luteri na Joni Bunyani
Bose: Barenganirijwe ubutumwa bwiza
Gore: Imyuka y’abera
Bose: Munsi y’igicaniro
Gore: Iragutakira
Bose: Mwami Wera w’ukuri
Gore: Uzahorera ryari
Bose: Amaraso yacu
Gore: Yamenekeye ku isi
Bose: Ari wowe tuzira
Uko yagiye /4
Niko azagaruka /4
Tubona ibyerekana kuza kwawe
Ubutumwa bwakwiriye isi yose
Abayahudi basubiye iwabo
Ni iki se gisigaye ngo ugaruke ?
Urukundo rwa benshi rurakonje
Abanyabyaha bamaze gukabya
Uhereye igihe wavaga mu isi
Satani ntiyahwemye kuduhiga
Gabo: Kayisari, Pilato na Herode,
Bose: Bamennye amaraso menshi y’abera
Gabo: Ubwami bwategetse isi bw’i Roma
Bose: Bwamennye amaraso menshi y’abera
Gabo: No mu myaka ishize hariho abandi
Bose: Bamennye amaraso menshi y’abera
Gore: (Imyuka y’abera
Bose: Munsi y’igicaniro
Gore: Iragutakira
Bose: Mwami Wera w’ukuri
Gore: Uzahorera ryari
Bose: Amaraso yacu
Gore: Yamenekeye ku isi
Bose: Ari wowe tuzira ) 2
Uko yagiye niko azagaruka /16
