Iyo ndi mu byago byinshi cyane nihebye
Iyo mbuze uko nifata mu buzima
Iyo nabuze n’inshuti yampumuriza
Njya ntabaza Yesu we bwihisho
Basse: Bwanjye
Bose: Mukiza
Basse: Icyampa nkabona Yesu Umukiza
Bose: Mwiza Mukiza mwiza
Basse: Bwiza bw’ijambo rikomeye
Bose: Ni we njya nihishamo nta kibi cyanzenguruka Ni ubwihisho bukomeye.
Gore: Ngeze mu bwihisho bukomeye
Basse: Yego
Bose: Bw’Umwami
Iyo mfite ibyiringiro mpatwa n’Umwuka
Mu nzira nyuramo hakaba hari amahwa
Iyo nibutse amasezerano ya Yesu
Njya mpumurizwa na rya zina rye
Basse: Ryera,
Bose: Mukiza.
Yesu ni we mbwira amabanga yanjye yose
Mubwira ibanga ntabwira inshuti magara
Ni we ubasha ntakimunanira kibaho
Nawe wamubwira byose ushaka
Basse: Rero
Bose: Mwisunge
