I.Twishime tunezerwe, tumuhe icyubahiro
Kuko ubukwe bw’umwana w’Intama busohoye
Umugeni we yiteguye / 2
Haleluya kuko Umwami Imana yacu ishobora byose
Haleluya kuko Umwami Imana yacu iri ku ngoma /2
II.Nimumushime bagaragu b’Uwiteka
Nashyirwe hejuru n’aboroheje ndetse n’abakomeye / 2
Haleluya imbaraga n’ubutware
Icyubahiro ni iby’Imana yacu /2
Nimumushime bagaragu b’Uwiteka
Nashyirwe hejuru n’aboroheje ndetse n’abakomeye / 2
Haleluya kuko Umwami Imana yacu Ishobora byose
Haleluya kuko Umwami Imana yacu Iri ku ngoma / 2
Hallelujah, for the Lord our God the Almighty reigns.
Hallelujah, for the Lord our God the Almighty reigns.
