Hoziana songbook · Song 95

TURAGUTEGEREJE

Musical keyMiScriptureMatayo 25:4-7Archive statusComplete
Full lyrics7 sections

I.Gore: Uwera! Uwera! Uwera /2
Gabo: Turagutegereje, turacyari maso
Ntiturarambirwa, amen ngwino Mwami Yesu
Bose: Turacyari maso /2
Ijoro rirakuze, habaye mu gicuku, habaye mu gicuku
Ijoro rirakuze turagutegereje

Gore: Mu kabwibwi ku mugoroba, twari tukwiteguye
Bose: Twaragutegereje ariko ntiwaza
Gabo: Ku mugoroba wa joro, twari tukwiteguye
Bose: Twaragutegereje ariko ntiwaza
Gore: Ijoro ririmbanije twari tukwiteguye
Bose: Twaragutegereje ariko ntiwaza
Gabo: Igicuku kinishye twari tukwiteguye
Bose: Twaragutegereje ariko ntiwaza

{ Mbe Mwami ni ryari ? /3 Igihe uzagarukira } 2

II.Gabo: Twasize ibyacu byose, turagukurikira
Kuko tumaranira kuba mu bwiza bwawe
Mwami uzaza gihe ki ?
Gore: Twiteguye amavuta, twacanye amatabaza
Ntabwo twasinziriye turagutegereje
Mbese uzaza gihe ki ?
Bose: Imbata zawe twese, dusangiye amakuba
No kwihangana kwawe umva gusenga kwacu
Ese Mwami ni gihe ki?

Amavi yose azapfukama, amoko yose azaboroga
Nibabona cya kimenyetso cyo kuza k'Umwana w'Umuntu
Tuzaba turi kumwe nawe, tuzimana mu bwami bwawe Ibitabo bizabumburwa, ducire ab’isi bose imanza
Uzatwibagiza agahinda n’urupfu byo muri iyi si mbi Ibyishimo n’umunezero bizahora ku mitwe yacu Umubabaro no gusuhuza umutima bizaduhunga

Gabo: Ibizima bine bizajya bivuga biti: ‘‘Uwera, Uwera’’
Abakuru makumyabiri na bane bati: ‘‘Uwera Uwera’’
Abakerubi n’Abaserafi bazasingiza Uwera Uwera
Itorero rivuye mu isi rizavuga ngo: Uwera Uwera
Mbe Mwami ni ryari mbe Mwami ni ryari
Igihe uzagarukira

{ Mbe Mwami ni ryari ? /3 Igihe uzagarukira } 2