Hoziana songbook · Song 109

TUJE MU NZU YAWE

Musical keyReScriptureZaburi 66:6Archive statusComplete
Full lyrics2 sections

Tuje mu nzu yawe tuzanye ibitambo by’ishimwe
Twinjiye mu nzu yawe Mwami ngo tuguhimbaze
Wibutse indahiro warahiye ba sogokuru
Uza kuducungura udukura mu buretwa
Wadushakiye inzira inyanja itubera nk’ubutaka
Ubwawe watumye twa-mbukisha uruzi ibirenge

Tuva mu Egiputa aho Satani yicira abantu
Watugose imbere n’inyuma
Duca mu butayu bunini buteye ubwoba
Mwami ntabwo wigeze utureka
Imyambaro yacu ntabwo yadusaziragaho
Ndetse nta nubwo yacuyaga aa
Inkweto zo mu birenge byacu na zo ni uko
Wadukijije abanzi mu nzira
Twaryaga ibiryo biva mu ijuru
Tukanywa amazi yo mu gitare
Icyo gitare cyari Krisito /2

TUJE MU NZU YAWE — lyrics | Hoziana Choir