Hoziana songbook · Song 111

SANGA YESU

Musical keyReScriptureLuka 15:18-24Archive statusComplete
Full lyrics6 sections

Sanga Yesu ni Umwami, arambuye amaboko
Niwemere agukize, ni we bugingo
Yemeye gupfa rubi atanga ubugingo bwe
Yarakwitangiye ngo utarimbuka

Gore: Niwumvira iryo jwi rye rihamagara a
Ati: ‘‘yewe uwo nkunda ngwino ngukize’’
Bose: Urushye uremerewe ngwino uruhurwe
Ndi Umwami w’amahoro ngwino ngukize /2

Mbese ko wazimiye ukareka umwungeri
Mbese ufite amahoro mw’uwo mwijima
Ngaho iboneze rwose wiyuhagire
Amaraso ya Yesu arakweza de!

Gore: Niwemera ukumvira urezwa dede!!,
Urandikwa mu gitabo cy’ubugingo
Bose: Emera uwo Mukiza aguhindure,
Amahoro ubuze rwose urayabona /2

Wa mwana w’ikirara, aribwira ati:
‘‘Nacumuriye Imana ndetse na Data’’
ati: ‘‘ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe,
Mbabarira mubyeyi mbe umugaragu’’.

Gore: Umubyeyi amubonye aranezerwa
Amuhobera bwangu aramusoma
Bose: Aramubabarira, yishimye cyane
Ati: ‘‘murye mwishime arabonetse’’ /2

SANGA YESU — lyrics | Hoziana Choir