Hoziana songbook · Song 64

RINDA URURIMI

Musical keySolScriptureYakobo 3:5Archive statusComplete
Full lyrics3 sections

Agashashi k’umuriro, gatwika ishyamba rinini
Kandi igitotsi mu mata gituma yose aba mabi
N’ururimi ni urugingo rumeze nk’ako gashashi
( Rwakonona umubiri wose rukawugeza mu rupfu rubi) /2

Nubwo inkuge zaba nini zikagendeshwa n’umuyaga
Zerekezwa n’ingashya nto aho umwerekeza ashaka
Nubwo ururimi ari ruto rwica ubugingo n’umubiri
( Niko ingashya ntoya cyane yerekeza inkuge nini) /2

Menya ko urwo rurimi rwawe ari urwo gushima Imana
Irinde kunegurana ureke ibyo gusebanya
Menya ibyawe reka iby’undi mubyo uvuga habe urukundo
( Rinda urwo rurimi rwawe rutakubuza ubugingo) /2