Nkiri mu mwijima nagendaga mu isi
Nikoreye umutwaro w’ibyaha
Ntabwo nari nzi ko iyi si turimo
Izarimburanwa n’ibiyirimo
Hanyuma namenye ibizaba ku isi
Igihe izaba igoswe n’inkongi
Abagore bonsa hamwe n’abatwite
Muri iyo minsi bazabona ishyano
Nabwiwe ubutumwa bw’iby’umusaraba
Wa muziranenge yabambweho
Uwurebye wese naho yaba mubi
Aruhagirwa akera nk’urubura
Nahageze ndushye ibyaha bimvuna
Nitegereza uwo musaraba
Ndawureba cyane mpita mbabarirwa
Wa mutwaro wose umva ku bitugu
Yewe wa Mana we uri igitangaza
Waburanye n’uwamburanyaga
Mbwira uko watsinze ubinyandikemo
Warishye n’ibyo naregwaga byose
Ya sayo mbi cyane gahinda gasaze
Abantu benshi bayihezemo,
Mwami bakureyo ubababarire
Bahunge umujinya wagambiriwe
