Hoziana songbook · Song 26

NIMUMVE IMBERE

Musical keySolScriptureMatayo 7:22Archive statusComplete
Full lyrics4 sections

Matayo ibice 7: 22
Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati:
‘‘Mwami Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe ?
Ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe’’ ?
Nibwo nzaberurira nti:

“Nimumve imbere simbazi,
Nimugende mu muriro
Mwahisemo kurimbuka”/2

I.Gabo: Nyamara Mwami twariraga imbere yawe,
Nyamara Mwami twanyweraga imbere yawe

II.Gabo: Nyamara Mwami twahanuraga mu izina ryawe
Nyamara Mwami twakoraga n’ibitangaza

III.Gabo: Abantu benshi bazirata ibyo bakoraga
Nyamara igihe cy’imirimo kizaba cyashize /2
Bose: Hasigaye icyo guhembwa,
Benshi bazanga ibihembo
Abibeshyaga ubugingo /2