Mfite umukunzi utuye inyuma y’ibicu
Uwo yarankunze ntabona uko mbivuga
Imyaka igihumbi n’amagana irashize
Antegurira ibyicaro byiza. /2
Uwo yarirahiye n’indahiro ye ati:
‘‘Sinzongera kunywa ku mbuto y’umuzabibu
Ntari nicarana n’umugeni nakunze’’ /2
II.Uwo mukunzi mbabwira, ntawe uhwanye na we
Yitwa Imanweli intare yo mu muryango wa Yuda
Uwo yaratsinze kandi azahora atsinda
Ni na yo mpamvu ndiho muririmba. /2
III.Hariho umunsi yagaragaje ubutwari bwe
Yagiye ikuzimu akandagira Satani
Aramunyukanyuka amwambura imfunguzo
Azukana icyubahiro Yesu ni muzima. /2
