Mfite Umukiza mwiza cyane
Kuko yazanywe no kunkiza
Yatanze ubugingo bwe bwose
Ngo apfire abari mu isi bose.
Yabambiwe ku musaraba /2
Yabambiwe ku bw’ibyaha nakoze
Yabambiwe ku musaraba
Yasize ubwiza bwe mu ijuru,
Aza muri iyi si turimo
Yababajwe kubera jyewe
Kandi anyugururira ijuru.
Yateranije ibyaha byanjye
Ndetse n’imibabaro yanjye
Byose niko yabyikoreye
Ngo ankize kandi ampe amahoro
Yesu yasubiye mu ijuru
Kuko yari anesheje urupfu
Ariko azagaruka vuba
Gutwara abamwizeye bose
