Hoziana songbook · Song 84

MBESE IZINA RYANJYE

Musical keyDo#ScriptureLuka 10:20Archive statusComplete
Full lyrics4 sections

Mbese izina ryanjye ryanditswe mu gitabo ?
Mwami Yesu icyo ni cyo nifuza kumenya
Ko hari umunsi ibitabo bizabumburwa
Uhamagare amazina azaba yanditswe
Ko hari umunsi ibitabo bizabumburwa
Uhamagare amazina azaba yanditswe

Mbese izina ryanjye ryanditswe mu gitabo ?
Mwami Yesu ndifuza ko ubimpishurira
Kugirango menye uko nkwiriye kwifata
Mwami ejo ntazavaho nibeshya ubugingo /2

Kumenywa n’abashumba ntacyo byamarira
Kumenywa n’abakristo nabyo ntakamaro
Ahubwo icyo nkwiriye kwifuza cya mbere
Ni ukumenywa na Yesu maze akanyandika/ 2

Kumenya kubwiriza ntacyo byamarira
No kuririmba neza nabyo nta kamaro
Dore ikintu nkwiriye gushaka by’ukuri
Ni uko izina ryanjye ryandikwa mu gitabo /2

MBESE IZINA RYANJYE — lyrics | Hoziana Choir