Hoziana songbook · Song 11

MBEGA URUKUNDO

Musical keySiScriptureYohana 3:16Archive statusComplete
Full lyrics4 sections

Mbega urukundo rwawe Mwana w’Intama
Warunyeretse ubwo wanyitangiraga
Ibibi nakoze byari kunyicisha
Wowe wabyishyizeho utacumuye /2

Pilato yatanze umwami Yesu
Amuha abayuda ngo bamwice
Kandi nta cyaha yari yakoze
Cyari gikwiranye n’urupfu rwe
Gore: Ibyaha byanjye
Bose: Intimba zacu,
Gore: Ibyaha byawe
Bose: Imibabaro
Gore: Yabyishyizeho
Bose: Uko bingana mbese uziko yapfuye ari wowe azira

Murebe inshuti nyayo iruta izindi Yadukijije tugiye kurimbuka.
Urwandiko rwahoraga ruturega, Yarubambye ku musaraba w’isoni /2

Mbega urupfu rubi rw’agashinyaguro Bishe Umwami w’abami kubera twebwe
Ariko Imana ishimwe kuko yazutse Ingoyi z’ikuzimu yarazitsinze /2