Hoziana songbook · Song 41

MBE NYAGUHIMBAZWA

Musical keyFa#ScriptureYohana 3:16Archive statusComplete
Full lyrics5 sections

I.Uraho wa mugabo we /2
Se Nyaguhimbazwa mbese amaboko yawe ari hehe ?
Uraho wa mugabo we /2
Se Nyaguhimbazwa kuki wakomeretse izo nguma ?
Uraho wa mugabo we /2
Se Nyaguhimbazwa kuki utambaye imyambaro yawe ?

Gabo: Ibiganza by’amaboko yanjye abayuda ni bo babitoboye
Ibikomere byo ku mubiri wanjye nabyo ni bo babishyizeho
Imyenda yanjye yose barayinyambuye barayigabagabana
Ariko ku iherezo bazambonana ubwiza baze bampfukamire

Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane
Byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege
Kugira ngo umwizera wese atarimbuka
Ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho
Bass: Amena
Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi
Gucira gucira abari mu isi ho iteka
Ahubwo Imana yabikoreye kugira
Ngo abari mu isi bose bazakizwe nawe
Huuuuuuu, huuuuuu, huuuuuuu, huuuuuuuu

Ijambo:
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane
Byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege
Kugira ngo umwizera wese atarimbuka
Ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane...........

Gabo&Gore: Amaboko atentebutse, nyabuneka muyakomeze
Mukomeze amavi asukuma ahagarare neza yeme eeh
Ab’imitima itinya na bo nimubabwire bahumure
Maze bapfukamire ntama bemere tumukurikire
Bass: Nzamukurikira /4
Gore: Nzamukurikira /4
Nzagukurikira /3
Bose: Yewe Yesu
Gore: Nzagukurikira /3
Bose: Yewe Yesu