Kwizera ni ukumenya rwose, ibyiringirwa Imana yavuze
Udashidikanya ko bizabaho, guhamya ibitagaragara
Hahirwa umuntu wiringira ibyo Uwiteka Imana yavuze
Kuko bitazabura gusohora, naho byatinda ntibihera
Barwaniriye ibyo kwizera
Barinze neza ibyo gukiranuka
Babimeneye n'amaraso yabo
Bari buzuye Umwuka Wera /2
Bamwe bajugunyiwe intare, babishe urw’agashinyaguro
Batumbiraga gakondo yabo, wa murwa wera w'Imana
Abandi baciwe ibihanga, bazererezwa banyazwe n'ibyabo
N’isi ntibakwiriye kuyibamo, bayivuyemo ibavamo
Ubwo tugoswe n’abo bahamya benshi
Twiyambure ibituremerera
N’ibyaha bijya bitwizingiraho, dutumbira Yesu wenyine /2
Imana y'amahoro ibeze, umwuka, ubugingo, n'umubiri
Birarindwe bitabaho umugayo, kugeza ku munsi w'Umwami /2
