Kera iyi si yacu yari nziza cyane,
Icyaha kije gikingura umuryango
urupfu n’imibabaro biti ‘‘turaje.’’
Gore: Birakwiye ngo tunezerwe
Bose: Mu gihe cy’amahoro
N’igihe cy’umwijima mwinshi
Dutumbira mu ijuru /2
Twari beza twese icyaha kitaraza, twari tugoswe n’ubwiza
Bw’Uwiteka umucyo utumurikira; nimwumve nshuti
Paradizo nziza yandujwe n’abantu, kuremwa kwayo bwari
Ubuturo bwiza kuri twe abantu baremwe mu ishusho yayo
Yesu Umwami wacu ni paradizo nshya, abamwizera
Bakizwa imibabaro, bamurikirwa n’umucyo iteka ryose
