Hoziana songbook · Song 25

ITANGIRIRO N’IHEREZO

Musical keySolScriptureIbyahishuwe 1:8Archive statusComplete
Full lyrics4 sections

I.Itangiriro n’iherezo ni Yesu umwana w’Imana
Ni we wapfuye arazuka ubu ni muzima /2

Gabo: Ni we nzira
Bose: Igana mu bugingo buhoraho
Bose: Ni we kuri
Bose: Iyi si yacu yose ikeneye /2
Bose: Itangiriro n’iherezo ni Yesu umwana w’Imana Ni we wapfuye arazuka ubu ni muzima /2

Yaraye mu mva mu ntambara, arwana na wa mugome
Kuwa gatatu arazuka anesheje urupfu /2

Ni we Alufa na Omega, kuko ntawamubanjirije
Kandi ntawe uzamuheruka kugeza iteka. /2