Hoziana songbook · Song 103

ISI IZAHINDA UMUSHYITSI

Musical keyMiScriptureAmosi 8:11-13Archive statusComplete
Full lyrics4 sections

Umunsi umwe isi izahinda umushyitsi
Umwami w’abami nagaruka
Agahenge ubu ifite ni uko abakiranutsi bakiyirimo
Bamwe bazakangukira ubugingo
Abandi bakorwe n’isoni
Icyo gihe ni bwo bazemera ko kubaha Uwiteka aribwo bwenge

Gabo: Icyo gihe kizaba ari igihe /2
Gore: Kiruhije cyane /2
Bose: Benshi bazajarajara bashaka ijambo ry’Imana baribure /2
Gabo: Abimitse Yesu mu mitima yabo ooh
Bose: Bazashima cyane bati: ‘‘Mwami uri mwiza’’
Gore: Yesu uu
Bose: Uri mwiza /2
Gore: Yesu Mwami
Bose: Uri mwiza /5
Gore: Yesu, Yesu uri mwiza, uri mwiza /2

Gabo: Ibyo wakoze byose biratangaje
Bose: Igihe waneshaga ingabo z’Abamidiyani
Gabo: Ibyo wakoze byose biratangaje
Bose: Igihe wahiritse inkike z’umurwa Yeriko
Gabo: Wabwiye Gideyoni
Bose: Nimufate amakondera n’imuri
Maze muyavuze, muyavuze mbarwanirire
Gabo: Wabwiye Gideyoni
Bose: Nimufate amakondera n’imuri n’ibibindi byanyu
Mubimenagurire rimwe, nanjye mbarwanirire
Gabo: Wabwiye ubwoko bwawe
Bose: Muzenguruke inkike z’i Yeriko bucece
Bucece eee bucece ee mbarwanirire.

Gabo: Wabwiye Kuro ooh
Gore: Nkwimikishije amavuta /2
Gabo: Nkwimikishije /4
Gore: Ngufate ukuboko kw’iburyo
Bose: Nkuneshereze amahanga
Gabo: Nzacyenyuruza abami kugirango ngukingurire inzugi
Inzugi z’imiringa na zo nzimenaguree
Yewe Kuro amarembo yawe
Bose: Ntazugarirwa
Gabo: Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize,
Ibihindizo by’ibyuma mbicemo kabiri
Nzaguha ubutunzi buri ahantu hiherereye
Yewe Kuro amarembo yawe
Bose: Ntazugarirwa
Gabo: Yewe Kuro amarembo yawe
Bose: Ntazugarirwa
Gabo: Yewe Hoziyana amarembo yawe
Bose: Ntazugarirwa!
Gabo: Yesu uu ,Yesu Mwami wacu ooh, Yesu , Yesu, Yesu
Bose: Uri mwiza /7
Gabo: Yesu uu, reka tugupfukamire ee, Yesu, Yesu, Yesu
Bose: Uri mwiza /7