Hoziana songbook · Song 78

IMANA NI NZIZA

Musical keyFaScriptureYohana 3:16Archive statusComplete
Full lyrics3 sections

Imana yatanze Umwana wayo, imugira igitambo
Cyo kutweza no gukuraho ibyaha, n’ibicumuro twakoze /2
Yaduhaye ubugingo buhoraho,
Yaduhaye ubugingo butazashira
Yatumenye kera tukiri urusoro
Mu nda za ba mama tutari twabaho!
Imana yatanze Umwana wayo, imugira igitambo
Cyo kutweza no gukuraho ibyaha, n’ibicumuro twakoze
Haleluya /2 wa juru we, wa sanzure we, wa si we
Haleluya /2 muze dushime Uwiteka

Ba-ku-ndwa –ubu- turi abana b’Imana
A-ma-ra-so- ya Yesu yaratwuhagiye
Nzamuririmbira, nzajya mubyinira
Uzashaka wese azabingayire
Imana yatanze Umwana wayo, imugira igitambo
Cyo kutweza no gukuraho ibyaha, n’ibicumuro twakoze
Haleluya /2 amahanga yose yubahe Uwiteka
Haleluya /2 ibyaremwe bimushime

Imana ni nziza /3 ni nziza cyane
Mungu yumwema /3 yu mwema sana
Katonda murungi /3 murungi gendi
God is so good /3 so good to me
Le seigneur est bon /3 le seigneur est bon
Nzambe aza maramu /3 maramu mingi
Abeca wangene /3 wangene manga
[Imana ni nziza /3 ni nziza cyane!] /3

IMANA NI NZIZA — lyrics | Hoziana Choir