Iki gihe turimo ni icy’ibibazo, ku baremwe bose
Umuntu wese yibaza ku by’iki gihe, ntabone igisubizo /2
Gore: Muri iyi si yose ee,
Ntaho wabona uburuhukiro /2
Bose: Ni muri Yesu, ni muri Yesu,
Ni muri Yesu waruhukira /2
Amahoro yo mu isi yabaye make ku bw’ibyaha by’abantu
Ubwicanyi ubugome biriyongera, ibibazo ni byinshi /2
Nta nshuti n’imwe mu isi yakuruhura, keretse Yesu gusa
Uhereye mu Rwanda no mu isi yose ni Yesu ubwe wenyine /2
IV.Tumwikoreze twese amaganya yacu, kuko yita kuri twe
Muhe umutima wawe awutegeke, wibonere amahoro /2
