Igitabo cy’Imana cyanditsemo amazina
Y’abakiranutsi bagenda bagororotse
Byatewe n’uko Yesu yaturutse mu ijuru
Akaza kuduhesha agakiza
Yesu warakoze, Yesu warakoze
Mwami watugize abana b’Imana
Yesu warakoze, Yesu warakoze
Waduhinduye ibyaremwe bishya
Wagiye imbere ya Kayafa umubwira ubutumwa,
Uti hari umunsi umwe ijuru rizakinguka
Muzabona umwana w’Imana aziye ku bicu,
Afite ubwiza n’icyubahiro.
Wabambwe ku musaraba unawupfiraho,
Abakurebaga bibwira ko birangiye
Ariko warazutse none ubu uri muzima
Wicaye iburyo bw’Imana Data
