Hoziana songbook · Song 91

IGISUBIZO

Musical keyMiScriptureMatayo 16:13-19Archive statusComplete
Full lyrics8 sections

I.Yesu uuuu! Yesu uuuu!
Ni we gisubizo cy'ibibazo tugira
Iyo tumwiyambaje aratwitwararika
Ni umwungeri mwiza utabura guseruka
Kandi nta kibazo aburira igisubizo /2

Gore: Uwakoze ibitangaza ni nde ?
Bose: Ni Yesu uu
Gore: Ugikora ibitangaza ni nde ?
Bose: Ni Yesu
Gore: Uwahuye na Sawuli ni nde ?
Bose: Ni Yesu uu
Gore: Mu nzira ijya i Damasiko ni nde ?
Bose: Ni Yesu! Yesu,Yesu, Yesu uri igitangaza. /2

Gabo:Yabajije abigishwa be
“ Mbese abantu banyita nde? bamwe ngo”
Bose: Bakwita Eliya
Gabo: Abandi ngo
Bose: Witwa Yeremiya
Gabo: Abandi Yo-
Bose: -Hana umubatiza cyangwa uri umwe mu bahanuzi Yesu nawe arababaza ati: ‘‘mbese namwe munyita nde’’ ?
Basse: Barare-bararebana, babura icyo basubiza /2
Ariko Petero ni we wabashije gusubiza

Gabo: Petero na we arasubiza ati:‘‘Mwami wanjye
Mwami reka mbivuge Mwami wanjye /4
Uri umwana w'Imana ishobora byose
Uri Kristo uri Kristo, umwana w’Imana ihoraho /2
Bose: Umwana w'Imana ihoraho

Gabo: Kubana n'Umwami ntumumenye
Bose: Kubana n'Umwami ntumumenye ni akaga
Gabo: Kubana na Yesu ntumumenye
Bose: Kubana na Yesu ntumumenye ni akaga !

Na Yohana mu nzu y'imbohe, yatumye abantu ngo bamubaze
Mbese ni wowe Mesiya, cyangwa dutegereze undi
Kandi ari we wamubatije, Yesu ibyawe birakomeye ! /2

Yesu nawe arababwira ati: ‘‘nimugende,
Nimugende muvuge ibyo mubonye
Nimugende muvuge ibyo mwumvise /2
Ibirema biragenda, abatumva nabo bakumva
Impumyi zirahumuka nimugende mubibwire Yohana’’ /2

Gore: Nimugende nimugende
Bose: Ni mugende mubibwire Yohana /4
Gabo: Vuza ihembe bose bumve
Y’uko Yesu ari umukiza kandi ari
Umwami utwara abami bose nibabyumve
Bose: Nimugende mubibwire Yohana
Gabo: Hoziyana cyo tugende, tubibwire amoko yose
Bamenye ko ari umwami utanga amahoro
Bose: Nimugende mubibwire Yohana
Gabo: Abo hirya n'abo hino, bakiboshywe na Satani
Bamenye ko ari umwami ubasha kubohora
Bose: Nimugende mubibwire Yohana
Gabo: Ni we se w'imfubyi zose umutware w'abapfakazi
N'indushyi zose nimuze Yesu abaruhure /2
Bose: Nimugende mubibwire Yohana
Gore: Nimugende nimugende /4
Bose: Ni mugende mubibwire Yohana /4