I.Gabo: Wakire ibiguhumurira neza
Bwiza bw’izina ryawe mu mutima wanjye,
Nshaka kuba uwawe, Yesu ndagukunda
Bose: Wakire bike mfite nagutura,
Urukundo ntigeze ngira na rimwe,
Nshaka kuba uwawe, Yesu ndagukunda
Nta cyiza nk’iryo zina,
Nta cyeza nk’amaraso ya Yesu,
Nshaka kuba uwawe, Mwami Yesu
II.Mpora nifuza kubaho nkuramya,
Mpimbaza izina ryawe n’ubuntu bwawe,
Nshaka kuba uwawe, Yesu ndagukunda.
Nsutse ibitekerezo byanjye,
Mu nzira y’ukuri y’uwo musaraba,
Nshaka kuba uwawe, Yesu ndagukunda
III.Turaguhimbaza, uri Umwami w’abami,
Uri intsinzi yacu, urakwiriye Imanueli /2
Imanweli……….. ...
Imanweli…………. .
Imanweli…………..
Imanweli…………...
