Hoziana songbook · Song 100

URUKUNDO

Musical keyMiScripture1 Abakorinto 13:4Archive statusComplete
Full lyrics3 sections

Reka mvuge urwo rukundo
Kuko ni rwo rwatumye,
Umwami Yesu aza kudupfira,
Ngo adukure mu isi y’ibyaha
Nimureke nduririmbe kuko Yesu yavuze,
Ngo itegeko riruta ayandi yose,
Dukundane nk’uko twikunda /2

Nubwo navuga indimi z’abamarayika
N’iz’abantu ntafite urukundo,
kuri njye ntacyo naba maze
Naho nagira impano yo guhanura cyane
Nkabasha no gukura imisozi nta rukundo ntacyo naba ndi cyo /2
Nta rukundo ntacyo naba ndi cyo /3
Nta rukundo nta cyo waba uri cyo

Urukundo rurihangana kandi rukagira neza
Ntirutekereza ikibi ku bandi,
Ahubwo rwishimira ukuri
Rwihanganira byose, rukababarira byose
Iyaba abantu bari baruzi
Iyi si yahinduka Paradizo,
Iyaba abantu bari baruzi
Iyi si yahinduka Paradizo
Iyaba abanyarwanda bari baruzi,
U Rwanda rwahinduka Paradizo /2