Hoziana songbook · Song 81

UMUSARABA W’ISONI

Musical keyFaScriptureYohana 19:17Archive statusComplete
Full lyrics6 sections

Umusaraba w’isoni
Yesu yawubambweho habura n’umwe umuvugira
Cya giti cy’umusaraba
Yesu yawubambweho habura n’umwe umurengera.
Abambwa ku musaraba,
Yari ameze nk’inshike ntacyo yari yasize inyuma
Keretse ijambo yavuze
Kuko ryo rikomeye cyane kuruta isi n’ijuru.

Imana isingizwe kandi ihimbazwe
Yakijije abakunzi bayo
Urupfu rwajyaga rudutinyisha
Yarutsindiye ku musaraba.
Mu mibabaro y’abantu be bose
Yababaranaga na bo
Intimba zibaremerera yazishyizeho arazikorera
Mwihungure imikungugu yanyu
Mwirimbishe cyane nk’umuseke
Umwami twaragijwe dore araje
Ni uw’ineza aje kudukiza
Uwo Yesu twerereza
Yajugunye icyubahiro gihwanye no kuba Imana’
Ahinduka umugaragu
Kugirango abakene n’indushyi baze bamwegere
Nimwicare dusangire
Turye umubiri we tunywe amaraso ye tuzabaho
Ubwo turi abavandimwe
Turinde neza ijambo rye nk’uko yabidutegetse

Imana isingizwe kandi ihimbazwe
Yakijije abakunzi bayo
Urupfu rwajyaga rudutinyisha
Yarutsindiye ku musaraba
Nguyu Umwana w’Intama w’Imana
Ukuraho ibyaha by’abari mu isi
Nimuze tube mu ruhande rwe
( Ni mwange Satani, nimukunde Yesu) /2
Muzabaho.

Ubuhanuzi bwa Yona
Buvuga ko Yona yamaze gatatu mu nda y’ifi
Na Yesu w’i Nazaleti
Yamaze gatatu mu nda y’isi hanyuma arazuka
Yari yarashushanyijwe
N’igitambo cya Isaka Aburahamu yakoze
Yabwiwe ko kumvira kwe
Gutumye Imana iha amahanga yose umugisha ku bwe
Gabo: Eeeee!
Bose: Byatumye Imana iha amahanga yose umugisha ku bwe

Gabo: Ararema ijuru rishya n’isi nshya
Ibya kera bizashiraho, ibya mbere ntibizibukwa
Arubaka umugi, arawurimbisha
Siyoni izaba ururembo rwe,
Yerusalemu ni wo murwa /2
Gore: Ibyo twari twaranyazwe azabidusubiza
Ubukire n’ubugingo biradutegereje
Adamu wa mbere yazanye urupfu
Ariko Adamu wa kabiri yaduhaye ubugingo
Ibyaduteranyaga na we yabisize kuri wa musaraba
Bose: Bavandimwe muri aha mwumve icyo tubabwira
Iby’Umwami ugiye kuza aje kwima ingoma ye
Ari kumwe n’ingabo ze n’abera bo mu ijuru
Gore: Azaza yimika ubwami butazashira
Gabo: Urupfu n’ibyago n’amakuba bishire
Gore: Ibyaha n’indwara n’inzara bizavaho
Gabo: Gutaka, kuribwa ntibizaba mu isi nshya.

Bose: Ariko Siyoni iyo tuvuga
Si ya yindi yo mu isi
Ahubwo tuvuga iyo mu ijuru
Ariko umurwa Yerusalemu
Ni ho inshuti zose za Mesiya zizateranira
Na ho uwo murwa Yerusalemu
Ni ho hazava amategeko azategeka ya si nshya.
Ariko Siyoni iyo tuvuga
Umukiza ntazakoresha ibirori tudahari
Muri uwo mu murwa Yerusalemu
Azaduha ibituruhura mu cyimbo cy’imiruho
Aho mu murwa Yerusalemu
Yesu azatugira abami n’abatambyi
( Mu bwami bwe) /4