Gabo: Ubwo wajyaga mu ijuru wakingirijwe n’ibicu,
Bose: Abari bakwitegeye ntibongera kukubona
Gabo: Ariko biranditswe ngo uko wagiye mu ijuru,
Bose: Mwami ni ko uzagaruka ndetse urazana n’ibicu.
Mwese mugire ihumure mwikomeze mu mitima
Wa mugabo mwiringiye agiye kutwiyereka
Nimwubure imitwe yanyu mutumbire iyo mu ijuru
Dore arazana n’ibicu nk’uko byari byaranditswe
Mwami Yesu haguruka udutabare umubisha
Tugoswe n’ibikomeye isi yose iradagadwa
Ese ni ryari uzagaruka uhagarare ku bicu ?
Marayika avuze impanda natwe tugusanganire
Hazaba ibyishimo byinshi n’umunezero utavugwa
Nibwo nzabwira iyi isi nti ‘‘yewe wa si we urabeho’’
Gabo: Mpindukirane Satani nti ‘‘umva yewe Satani we
Sigarana iyi si yawe jyewe ndagiye mu ijuru’’
Gore: Sigarana iyi si yawe njyewe ndagiye mu ijuru
Bose: Nzasohoka mu mubiri mpite nambikwa kudapfa
Gabo: Ukiri mu isi waririye umurwa Yerusalemu
Bose: Uti Yerusalemu we, Yerusalemu Yerusalemu,
Gabo: Wica abagutumweho utera amabuye abahanuzi
Bose: Nashatse kukubundikira ariko wariyangiye!
Mwami Yesu reba uko ab’iki gihe biyobagiza
Bafite izina ry’uko bariho kandi barapfuye
Barandata impumyi na bo baramaze kuba impumyi
Garura imitima yabo uzasange barihannye.
Gabo: Magana atandatu mirongo itandatu n’itandatu,
Bose: Yatuzaniye intege nke kandi ntimumwibeshyeho
Gabo: Imirimo ye iri mu mayoberane gusa gusa,
Bose: Ntabwo azigaragaza keretse umubuza akuweho
Uyu munsi mutoranye uwo mukwiye gukorera
Ari Umwami Yesu Kristo cyangwa se ari Antikristo
Ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Yesu uwo
Yadusezeranyije umurage utabasha kubora
