I.Pawulo, oh Pawulo, intumwa ya Kristo
Ndakwandikiye mwana wanjye Timoteyo
Mwana wanjye nibyariye mu kwizera
Ubuntu n’amahoro biva ku Mana
No ku mwana wayo Yesu Kristo bibane nawe
Gabo: Nibuka kwizera kwawe kutaryarya, Bose: Kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi
Kwizera kwabaye muri nyoko Unike
Ndacyibuka amarira yawe y’agakiza
Ngakumbura kukureba ngo nuzure umunezero
Gore: Jya wibuka ubuhanuzi bwavuze ibyawe Bose: Kora umurimo wo kubwiriza ubutumwa
Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe
Ahubwo sesa impano ikurimo yake
Yo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye
Ujye uba icyitegererezo cy’abizera
Uzajye uhugura abasore nka bene so
Uhugure abakobwa nka bashiki bawe
N’abantu bakuru ubahugure nk’ababyeyi bawe
Gabo: Iri jambo ni iryo kwizerwa
Bose: Rikwiriye kwemerwa rwose
Gabo: Y’uko Kristo Yesu yazanywe
Bose: No gukiza abanyabyaha
Gabo: Kuko ibyanditswe byera byose
Bose: Byahumetswe n’Imana yacu
Gabo: Bikatugirira umumaro
Bose: Bitwigisha gukiranuka
Gabo: Timoteyo we /5
Bose: Ndakwihanangiriza mu maso y’Imana
No mu maso ya Yesu uzaca iteka
Witondere itegeko ntugire ikizinga
Ugeze ku kuboneka k’Umukiza wacu Yesu
Ujye urwana intambara nziza yo kwizera
Uzibukire amagambo adakwiriye
N’ingirwabwenge zose zirwanya iby’Imana
( Icyo ni cyo Imana idushakaho muri Kristo Yesu) /4
