Gore: Mu rubavu rw’Umukiza havuyemo isoko nziza
Bose: Mu rubavu rw’Umukiza havuyemo isoko nziza Gore: Iyo soko nziza cyane ni yo yoza ibyaha byacu Bose: Iyo soko nziza cyane ni yo yoza ibyaha byacu
Twari tuguye umwuma ukabije benedata
None ubu twashize inyota, ku bw’amaraso ya Yesu /2
Gore: Bateye Yesu icumu mu rubavu benedata
Bose: Bateye Yesu icumu mu rubavu benedata
Gore: Havuyemo amaraso avanze n’amazi menshi
Bose: Havuyemo amaraso avanze n’amazi menshi
Gore: Ku bw’amaraso ya Yesu twahindutse umwe muri we
Bose: Ku bw’amaraso ya Yesu twahindutse umwe muri we
Gore: Ikasikasi n’ikusi aba Yesu ubu turi umwe
Bose: Ikasikasi n’ikusi aba Yesu ubu turi umwe
