Nzi y’uko umucunguzi wanjye ariho
Kandi amaherezo azahagarara mu isi
Uruhu rwanjye nirumara kubora
Nzamureba mfite ubwiza /2
Nzamwitegereza
Amaso yanjye ni yo azamwirebera /2
Nkumbuye kubana na we
Nkimana na we ingoma y'iteka /2
Mbonye y’uko imibabaro y'iki gihe
Idakwiriye kugereranywa n'ubwiza
Abera b'Imana tuzahishurirwa
Ubwo Yesu azaba agarutse /2
Bakundwa ubu turi abana b'Imana
Uko tuzamera ntikurerekanwa
Icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa
Tuzasa nawe tuzamureba uko ari /2
Muri uwo murwa nzabona inshuti
N'abavandimwe twatandukanye
Sinzongera kwibuka isi ukundi
Nzaba ntandukanye n'ibimbabaza /2
