Hoziana songbook · Song 9

NYOBORA MWAMI

Musical keyMiScriptureZaburi 23Archive statusComplete
Full lyrics5 sections

I.Nyobora inzira izangeza mu rurembo rw’ijuru Siyoni.
Ni ho abatangiye urugendo bazahererwa yo gakondo.

Isi yacu igiye gushira, kandi izarimburwa n’umuriro,
Nyabuneka muze duhunge, umujinya wenda gutera /2

II.Nyobora inzira kuko meze nk’umugenzi ugenda ku gahinga.
Ndashaka aho nakurirwaho uyu mutwaro uremereye.

III.Nyobora inzira Mwami wanjye kugira ngo nyimenye ntayoba.
Nyakubahwa we ndakwinginze garagaza imbabazi zawe.

IV.Nshobozwa byose na Kristo kuko ari we gusa umpa imbaraga.
Nta kindi nziratana Yesu keretse umusaraba wawe.