Bo bibwiye ko atazazuka, niko kwishima ko Yesu apfuye
Mu kanya gato aba arazutse, maze kunesha kuraboneka
Kunesha kwacu kwarabonetse
Reka twishimire uko kunesha
Twakuboneye i Gologota
Ubwo avuze ati: ‘‘birarangiye’’ /2
Satani mubi aho yicaye, yishimira ko Yesu yabambwe
Muri ibyo byishimo afatwa mpiri, n’Umwami Yesu
Maze aratsindwa /2
Umwami Yesu aramufata, nibwo amwambuye urufunguzo
Maze azukana icyubahiro, ubwo atsindira itorero rye /2
Ibinyamajwi birangurure, maze abaremwe bavuze impundu
Urupfu ntabwo tukirutinya, rwahindutse inzira y’ubusamo /2
