Hoziana songbook · Song 57

IYO NIBUTSE IMIBABARO YAWE

Musical keyReScriptureYesaya 53:5Archive statusComplete
Full lyrics7 sections

Iyo nibutse imibabaro yawe
Iyo nibutse rwa rupfu wapfuye
Nkibuka ko ari njyewe wabiteye
wahanwe nta rubanza rugutsinze
Bintera ku gushima Mwami wanjye

Bintera kugushima Mwami wanjye /2
Wakoze ibitangaza hano mu isi
Wampamagaye nari umunyabyaha
Umpa kuzicarana nawe i bwami

Iyo nibutse uko wagambaniwe
Ugakubitwa cyane nk’umujura
Bakakumanika ku karubanda
Utukwa n’abahisi n’abagenzi
Bintera kugushima Mwami wanjye

Iyo nibutse uko wagize inyota
Bakagusomesha urushungandushyi
Bakajya bagukina ku mubyimba
Kandi ari wowe Mwami utwara abami
Bintera kugushima Mwami wanjye

Wahamagaye abami ntibitaba
Abaperezida ntibakwitabye
Abatunzi n’abatware ntibaje
Ariko uhamagaye aboroheje
Mwami numva ijwi ryawe ndakwitaba

Gore: Uwo Mwami ni mwiza arera arakiranuka
Umugabo wo guhamya yitwa Amina gusa
Bose: Uwo Mwami ni Mwiza arera arakiranuka
Umugabo wo guhamya yitwa Amina gusa
Gore: Uwo Mwami ni Yesu uwo mwami ni Kristo
Uwatwunze na Data we yitwa Amina gusa
Bose: Uwo Mwami ni Mwiza arera arakiranuka
Umugabo wo guhamya yitwa Amina gusa
Gore: Nimuze tumushime kandi tumukorere,
Umutangabugingo we yitwa Amina gusa
Bose: Uwo Mwami ni Mwiza arera arakiranuka
Umugabo wo guhamya yitwa Amina gusa
Gore: Ari mu ijuru ryiza asanga turaruhijwe, yambara
Ikamba ry’amahwa yitwa Amina gusa
Bose: Uwo Mwami ni mwiza arera arakiranuka
Umugabo wo guhamya yitwa Amina gusa
Gore: Mu ijuru ry’amahoro asanga turagowe
Yamamaza umusaraba yitwa Amina gusa
Bose: Uwo Mwami ni mwiza arera arakiranuka
Umugabo wo guhamya yitwa Amina gusa

Ni umugabo wo guhamya yitwa Amina gusa
Ni umugabo wo guhamya yitwa Amina gusa
Ni umugabo wo guhamya yitwa Amina gusa