Bose: Ibimenyetso by’ibihe /8
Umwami wacu Yesu agiye kuza,
Turabona ibimenyetso byo kuza kwe eeh
Azaza vuba nk’umurabyo ntazatinda
Natwe tuzamusanganira mu kirere.
Abafite agakiza k’amaraso ye,
Ni bo bazi neza ubwiru bw’ibyahanuwe,
Biri mu ijambo ryahumetswe n’Imana,
Babisobanurirwa n’Umwuka w’Imana.
Gore: Yesu azaza kujyana abe, abakure muri iyi si Gabo: Azadukiza urupfu tujye kubana na we mu ijuru
Bose: Hoziyana hoziyana ngwino mwana wa Dawidi /2
Ubwenge bwaragwiriye cyane mu isi,
Televisiyo na za orudinateri
Bituma amahanga yose yitegereza
Antikristo na wa muhanuzi w’ibinyoma.
Abantu baragurukira mu kirere
Indege n’ibyogajuru byaramamaye,
Baragera mu kwezi no mu yandi masi
Bimeze nk’ibyo ku munara w’i Babeli
Abana banze kumvira ababyeyi babo
Ababyeyi bagambanira abana babo,
Abantu benshi bahindutse ibyigenge
Indashima kwikunda no gukunda impiya.
Mu isi hari ubugome burenze urugero
Inzara n’intambara biboneka hose,
Ubwami burakuraho ubundi bwami
Imfatiro zose z’isi ziranyeganyega.
Abakijijwe mukurikiye Ntama,
Ntimukore ku kintu cyose gihumanya
Ntimugakunde iby’ isi cyangwa ibiri mu isi
Kuko irari ry’iby’isi ritava ku Mana
Ngaho nimwubure amaso yanyu murebe
Agakiza kacu karatwegereye
Rimwe tuzirirwa mu isi twe kuyiraramo
Rimwe tuzarara mu isi twe kuyirirwamo
Hoziyana Hoziyana
Ngwino mwana wa Dawidi /2
Hoziyana Hoziyana
Ngwino mwana wa Dawidi /2
