Gitare we eeee !!! Gitare
Gitare we eeee !!! Oooh Gitare
Gore :Gitare we !!! /9
Basse: Dudubiza amazi menshi cyane tunywe
Reba tugwiriye umwuma mu butayu
Wavuze y’uko unywa amazi uzamuha
Atazongera kugira inyota ukundi
Bose: Gitare we /3
Eeeh Gitare we
Gabo: Mwana w’Intama w’Imana
Bose: Ukuraho ibyaha by’abari mu isi
Gabo: Uri igitare gikomeye,
Bose: Uri igitare kitanyeganyega
Gabo: Uri igitare cy’ubwihisho
Bose: Kandi uri igitare cy’ubuhungiro
Gabo: Uri igihome kirekire
Bose: Kidukingira ku manywa na nijoro
Gabo: Tuyobore inzira ijya i Kanani
Bose: Yewe gitare cyisungwa n’abantu we
Gabo: Gitare we twakubatseho
Bose: Muri wowe ntabwo tuzanyeganyega
Gabo: Mu gihugu tujya kubamo
Bose: Nta mugore waho uzakuramo inda
Gabo: Nta tungo rizaramburura
Bose: Ntawe uzongera kubogoza amarira
Gabo: Tuzahunika mu bigega
Bose: Inzara ntabwo izongera kutwica
Gabo: Imirima izarumbuka
Bose: Ibiba rizakurikira isarura
Gabo: Tuzaba ubwoko bwahawe umugisha
Bose: Gitare na we abe hagati muri twe
Gabo: Wa mwanzi wacu witwa rupfu
Bose: Tuzamuseka tumwishime hejuru
Gabo: Umunyantege nke muri twe
Bose: Azagira imbaraga nka Dawidi
Gabo: Umunyambaraga muri twe
Bose: Azamera nka marayika w’Imana
Gabo: Ubu butayu buturushya
Bose: Ntituzongera kubwibuka ukundi
Gabo: Tuzaba mu mazu Gitare
Bose: Yubatse mu myaka ibihumbi ibihumbi
Gabo: Wa juru we icyampa nkakubamo
Bose: Nkareba icyo Gitare kiturengera
Gabo: Icyo Gitare twubatseho
Bose: Ni Yesu Kristo Umwana w’Imana
Ijambo: Yesaya 35:1-10
Bose: Gitare we!!/4
